Rukara rwa Bishingwe (2) :

Kubera ko yari Intwari y'Icyamamare ,ingabo ze zari zaramuhaye izina rya "Rukara rw'Igikundiro ,urwa Semukanya intahanabatatu ya Rutamu". Intebe y'ubutware bw' ingabo Rukara rw'igikundiro, urwa Semukanya intahanabatatu ya Rutamu mu nteruro y'icyivugo cye, ngo yayizunguyeho ( yayirazwe) se Bishingwe kuko ngo nawe yatwariraga Kigeli IV Rwabugili izo ngabo.

Rukara rwa Bishingwe ngo yari umugabo w'igihagararo, ibigango n'igitinyiro nk'uko bamwe mu banditsi b'amateka y'u Rwanda bamubonye babyanditse.Amateka akaba agaragaza ko yari afite nka metero imwe na santimetero 90 mu gihagararo.

Usibye n'ibyo, kuri ubu hari umwe mu buzukuru be witwa Ndagijimana Yuvenali, iyo umwitegereje, wahita utekereza ibigango bya Rukara, dore ko ari umugabo wirabura w'ibigango n'ubwanwa bwinshi upima nka metero imwe na santimetero 90 z'igihagararo.

Igihagararo n'ibigango akaba ari umwihariko w'abarashi ,kuko mu miryango yose yo kwa Rukara nta muntu uri munsi ya metero na santimetero 70 z'uburebure.

Rukara yagiraga ihinyu cyane Mu buzima bwe Rukara rwa Bishingwe yakunze guhinyura abantu bakomeye ariko ngo byagera ku mugabekazi Nyirayuhi Kanjogera wategekeraga umuhungu we Musinga wari akiri igihenga (umwana muto) muri icyo gihe bikaba akarusho.

Umunsi umwe Rukara yasanze uyu mugabekazi wakundaga guca imanza yikinze inyuma y'inyegamo, maze ngo aramuhinyura avuga ko urubanza rwo mu nyegamo na nyina Nyirakavumbi yaruca Usibye nibyo, Rukara yubahukaga cyane umugabekazi Kanjogera kuko ngo hari n'igihe yamunyariye ku ntebe undi ayihagurutseho.

Si umugabekazi gusa utaravugaga rumwe na Rukara kuko ngo atanacanaga uwaka n'abazungu cyane cyane abapadiri kuko baje bacengeza inyigisho z'ubukirisitu, mu gihe abatuye aka gace k'U Burera bari bakomeye ku idini gakondo ya Nyabingi w'Icyamamre muri ako gace.

Ikindi kandi ngo ubwo abazungu bageraga muri kariya gace bigabije amwe mu masambu y'Abarashi bayashingamo imbago bashaka kuhubaka amazu nk'uko amateka abigaragaza.

Indunduro y'ubuzima bwa Rukara rwa Bishingwe :

Intandaro yo gusezera ku isi kwa Rukara rwa Bishingwe ,yabaye gufata iya mbere mu kurandura izo mbago maze Padiri Paulin Lupiyasi bahimbaga Rugigana akamutumaho inshuro nyinshi ngo yisobanure ariko ngo Rukara akamuninira ntamwitabe, usibye ko byageze aho Rukara akemera kwitaba Padiri Lupiyasi bagahurira ahitwa kuri Nyabyungo ubu hubatse kiriziya y'Abagatolika. .../...

Ibikurikira murabisanga kuri paji Rukara rwa Bishingwe (3)